Testimonies

Nitwa X mfite imyaka 35 y’amavukon’abana 2 ndi igitsinaGore, ndifuza kubasangiza ubuzima bwanjye narimbayemo  mbere yo gukora umushinga na nyuma yo gukora umushinga.

Mbere yo guhabwa ubufasha bwo gukora umushinga,hari ubuzima narimbayemo butari bwiza nagato bwiganjemo agahinda, akato n’ihezwa, ntacyizere cy’ubuzima narimfite, sinasabanaga n’abandi kuko numvaga kubanjyenyine kugeza igihe nzapfira aribwo buzima buntegereje kuko numvagako abandi bameze nkanjye bo  batarahuye n’ibibazo nk’ibyo narindi kunyuramo,uku gutakaza icyizere byatumye ntafata imiti yanjye neza,kwamuganga barayimpaga nkagera murugo mpita nyijugunya,gutyo gutyo bikabayobera ukuntu nubahiriza amataliki yo kugaruka ariko ubuzima bwanjye bugakomeza kungora. Byaribigoye cyane kubona umuntu wo kwisanzuraho ngo mubwire agahinda kanjye cyangwa se namubaze ibyaribingoye n’ibyo ntarinsobanukiwe. Aha byaribigoye guteganyiriza ahazaza,kuko abenshi muritwe burya twabaga mu miryango itaraduhaga agaciro ko hari aho twagera cyangwa tuzabaho  kuko bahoraga batubwira nabi baraduhaye ibikoresho byacu ntawubikoresha nibindi nkibyo.

Aho naziye mu itsinda rya village-zele twaje gufashirizwamo cyane,byambereye nk’umucyo umurikiye ubuzima bwanjye,nasanze hari urubyiruko rubabaye kurusha uko njye narimerewe,bimpa imbaraga zo gufatanya n’abatwitagaho muguha bagenzi banjye ubuhamya bwanjye mpamya ntashidikanyako bwafashije benshi bari bameze nkanjye. Twahasanze urukundo,badutega amatwi babana natwemuri urwo rugendo,baduha amahugurwa atandukanye batwigisha kwiyitaho ,kwigira no kwikunda, badufasha gutegura ahazaza hacu,baduherekeza mu rugendo rwo gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu,natangiranyeibihumbi maganatatu (300,000 Rwfs) nahawe na TRI-Rwanda plus,noroye ingurube zimaze kwororoka ndazigurisha mbona igishoro cyo gucuruza ibikoresho byo mugikoni,ubu mbasha kwishyura inzu nkoreramo niyo mbamo,kubona ibintunga no kwishyura amashuli y’abana.

Ubu aho ngeze

NITEGUYE GUTANGA UMUSANZU WANJYE MU KWUBAKA NO GUFATANYA NA TRI-Rwanda plus

Nitwa  Z mfite imyaka 31 yamavuko ndi ingaragu nta mwana mfite  ndi igitsina Gore, navutse mu muryango ndi umwana wa kabiri,navutse nk’abandi bana ariko sinagize amahirwe yo kuvukana ubuzima buzima mvukana virusi itera Sida ,kuko nkivuka nibwo natangiye urugendo rukomeye rw’ubuzima cyane ko nari mvukiye mu muryango wishoboye rwose, ariko kubera amateka yaranze igihugu cyacu,mukanya nk’ako guhumbya nibwo nisanze ntafite  ababyeyi nta Papa,nta Maman,nta muryango kandi naragombaga kubaho.

Uru rugendo ntirwari rworoshye kuko nisanze mu muryango wari wiyemeje kundera ariko byarangiye ibyo nizezwaga bitandukanye cyane n’ibyo bankoreye kuko nahahuriye n’ihohoterwa rikomeye. Niko na HIV/sida yakomezaga kwiyongera mu mubiri njye ntazi iyo biva n’iyo bijya.ntakubeshye byari bigoye kuvuga ko mbona icyerekezo cy’ubuzima.

Uko iminsi yagendaga ihita niko nakomezaga kubona impinduka kumubiri wanjye.

Byaje  kuremerera umutima wanjye cyane ubwo narwaraga igituntu nka kimwe mu byuririzi byubwandu. Bamwe mubagize uwo muryango w’umutima nk’uw’inyamanswa yashatse ko banshyingura ndi muzima agendeye ku mpamvu nyamukuru yatangaga avugako ntazakira kuko na VIH idakira.

Nabayeho mbabaye umutima uremerewe, akato ahantu hose,nisangaga ndi umwe kandi igihugu cyuzuye abantu,nasanze ntakwiye guheranwa n’agahinda,umuryango TRI-Rwanda+ ubimfashamo ubu nabashije kwiga amashuli abanza,ayisumbuye na kaminuza. Mbona itandukaniro rinini cyaaaaaane hagati y’uko nari meze muri kiriya gihe ndetse n’intambwe nziza njyezeho uyu munsi.

Amateka yaranze ubuzima bwanjye ni urugero rwiza nifashisha mfasha abato bari inyuma yanjye cyangwa tungana bari kunyura munzira nkiyo nanjye nanyuzemo ndetse nabahuye nibibazo

Ndashimira igihugu cyacu cyemeye kutubonera Imiti kubuntu ndetse Kikagenda cyemerera cyagwa Giha amahirwe imiryango itari iya leta Gutanga umusanzu wabo mukudufasha no kutwitaho uko bari bashoboye

Nitwa  M  mfite imyaka 29 ndi umugabo ndubatse  mfite abana 2 , kumyaka mfite cyimwe cyakabiri cy’ubuzima maze kubaho nabayeho mfite agahinda gakabije kuko nabuze ababyeyi bombi mfite imyaka 3 nyuma yigihe kinini mbabajwe no kubura ababyeyi naje no kumenyako mfite virusi itera Sida ko nayivukanye ihungabana ryariyongeye kuko natekerezagako ubuzima burangiye ko kwiga birangiye gukora akazi ntazabishobora gushaka urugo bitazakunda mbaho numva ntafite ibyiringiro by’ubuzima bwiza ko vuba ngomba gupfa

Nyuma naje kumenya ko haramatsinda yurungano duhuje ibibazo nzakuyitabira bapfasha gutangira imiti uko twahuraga buri kwezi twaganiraga kubibazo dufite byakato nihezwa nuburyo twakivuza neza no kunywera imiti kugihe gusa twabaga dukikijwe nabaturanyi imiryango tuvamo bakomezaga kudusubiza inyuma bumva ko ntacyo tuzamarira imiryango. Dufashijwe ninzobere zo kwamuganga ibyiringiro byaragarutse nyuma yigihe kirekire ihumure ibyishimo kwikunda nasubiranye ubuzima ndiga ndakora ndashaka (ngira umuryango) ndabyara ubu mfite inzozi ko ngomba gukomeza gukora cyane nkakomeza gutekereza imbere ngafata neza imiti nkivuza neza bikazamfash akuzarama nkubaka inzu yo kubamo n’umuryango wanjye Inama natanga yafasha bagenzi banjye bari bameze nkanjye ko bakwiyakira kuko byose birashoboka ntibacike intege cyaneko dufite igihugu gishyigikiye kutwitaho mukuduha imiti kubuntu nubwo muri socite rusange hakirimo imyumvire mike kukijyanye na virusi itera sida cyane kumvugo zikoreshwa zitarizo nimitekerereze kuribyo idahwitse n’amakuru make

Testimonies
Scroll to top